“Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira.”
Abagalatiya 2:20 (Bibiliya Yera)
Abo turi bo:
Ubu bushakashatsi ni ubucukumbuzi bwuzuye bujyanye n’iyobokamana bwakozwe kuri Bibiliya, guhera mu Itangiriro kugeza mu gitabo cy’Ibyahishuwe, butuma habaho uburyo bwo kwiga iby’iyobokamana mu buryo bw’ibikorwa ku biga bavuga, bagitangira kwizera Kristo. Aya masomo akomeza kandi akanarera abizera mu ruririmi rwabo kavukire maze bigatanga umusaruro w’abizera biyegurira Imana n’itorero rigashinga imizi. Byongeye kandi, amasomo yigisha abizera uko biga Bibiliya mu rurimi rwabo kandi akanafasha itorero gukurira mu mwuka.
Ateguranwa ubushishozi ndetse akavugururwa kugira ngo hakorwe ku buryo amasomo agera ku bantu benshi batandukanye hirya no hino ku isi. Iyi gahunda y’amasomo yo kwiga Bibiliya itanga uburyo bwo kuyoboka ibyanditswe byera kandi iroroshye kuyumva, waba warize cyangwa utarize.
Uko ubushakashatsi bwakozwe
Iyi mfashanyigisho ikomoka ku mubano w’umugabo w’umucuruzi ukomeye n’umupasiteri wo mu gace yari atuyemo. Uwo mugabo yitabiriye ibyigisho bya Bibiliya byatangirwaga mu mujyi w’iwabo aho yumviye uyu mupasiteri yigisha iby’inkuru nziza ya Yesu. Ku ikubitiro, uyu mugabo yiyumvisemo ko yigishijwe neza koko Ibyanditswe byera mu buryo abasha gusobanukirwa. Ibi byamushishikarije gufatanya n’uwo mupasiteri maze batangira gusangiza ibi byigisho abandi hirya no hino ku isi. Kugeza bavuye mu mubiri, uyu mugabo w’umucuruzi na pasiteri bakomeje gahunda yabo yo kugeza Ijambo ry’Imana uko ryakabaye ku isi yose. Niba urimo gusoma iyi nyandiko uyu munsi, menya ko ari umuhamagaro w’Imana wari mu mitima yabo. Bifuza ko wakwigira muri iyi mfashanyigisho maze ukagenda wegera Imana buhoro buhoro.