Abaheburayo – Ibyahishuwe
Rimwe na rimwe cyitwa “Igihangano kiruta ibindi”, iki gice gitangizwa n’igitabo cy’Abaheburayo, igitabo kiruta ikindi icyo ari cyo cyose muri Bibiliya, gikomatanyiriza hamwe Isezerano rya Kera n’Irishya. Igitabo cy’Abaheburayo kigaragaza Yesu Kristo nka Mesiya wahanuwe mu Isezerano rya Kera, nk’Umwami wahishuwe mu Isezerano Rishya ndetse nk’Umwami w’abami wagombaga kuza ndetse ugiye kugaruka. Iki gice kandi gikubiyemo ibyitwa “inzandiko rusange” Zitwa “rusange” kuko zitandikiwe gusa itorero rimwe, umugi umwe, cyangwa umuntu umwe ahubwo zandikiwe itorero muri rusange. Kimwe n’inzandiko za Pawulo na zo zikubiyemo inyigisho z’agaciro gakomeye ku buzima butunganye bw’itorero. Hanyuma, iki gice gisozanya igitabo cy’Ibyahishuwe. Ibyinshi muri iki gitabo bivuga ku iyerekwa intumwa Yohana yagize ubwo yari mu buhungiro i Patimo. Imana yeretse Yohana muri iri yerekwa ibizaba ku iherezo rya byose. Ibyahishuwe byiganjemo imizimizo n’ishushanyamvugo kandi bigoye kubyumva; icyakora, ni igitabo cy’ingenzi kandi gishishikariza abizera kumenya ko ku iherezo Imana izanesha abanzi bayo maze ubwoko bw’Imana bukazibanira na yo iteka ryose.
Comments are closed.