Intangiriro ku Isezerano Rishya: Matayo
Ibitabo bine bya mbere by’isezarano rishya byitwa “Ivanjiri”, bisobanura “inkuru nziza.” Bishingiye ku guhishura gahunda ihoraho y’Imana yo gucungura no kurokora inyokomuntu yazimiye. Akenshi byitwa amateka y’ubuzima bw’abantu kuko buri kimwe kivuga amateka ya Yesu, ivuka rye, umurimo w’Imana yakoze, urupfu no kuzuka bye. Inkuru nziza yo mu bitabo by’ubutumwa bwiza ni uko Yesu yaje, ko ari Umucunguzi n’Umwami, ndetse abantu bakaba bakwiye kumenya ko ibi ari ukuri kuko Imana yamuzuye mu bapfuye. Iki gice cyibanda ku gitabo kirekire mu bitabo bine by’ubutumwa bwiza, igitabo cy’ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo.
Comments are closed.