Abahanuzi Bato: Hoseya – Malaki
Abahanuzi bari muri iri tsinda nta kuntu baba “bato” hagendewe ku gaciro kabo. Ibi bisobanuro bigaruka gusa ku burebure bwa buri gitabo. Ni bigufi ugereranyije n’iby’abo bahanuzi “bakuru”. Isomo ry’abahanuzi bato rikubiyemo ubuzima bw’abahanuzi batandukanye, babarizwaga mu byiciro bitandukanye by’abaturage no mu bice bitandukanye by’ubwami bwa Isirayeli, kimwe n’abahanuzi bakuru, bakaba barakoreshejwe n’Imana mu kugeza ubutumwa bwayo bw’imbuzi n’ubwiyunge ku bwoko bwayo yatoranije.
Comments are closed.