Luka na Yohana

Luka na Yohana

Luka ni cyo gitabo cy’ubutumwa bwiza gikundwa na benshi, kuko kigaragaza kwigira umuntu kwa Yesu nk’Imana yari n’umuntu. Cyerekana impuhwe za Yesu n’ukuntu yatwigaragarije. Myinshi mu migani ya Yesu izwi cyane, nk’umugani w’umwana w’ikirara n’uw’umusamariya mwiza, igaragara gusa muri Luka. Luka atubwira bwinshi ku ivuka rya Yesu kurusha undi mwanditsi wese w’ibitabo by’ubutumwa bwiza. Ndetse Luka atwereka intego ya Yesu – amagambo asobanutse yumvikanisha umugambi we – urufunguzo rw’umurimo w’Imana wakozwe na Mesiya. Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana burihariye mu myandikire ugereranyije n’ibindi bitabo bitatu by’ubutumwa bwiza. Burihariye kuko bugaragaza uruhererekane rw’imvugo za “NDI” zitwigisha ibijyanye na Yesu. Yohana kandi yibanda ku nsanganyamatsiko y’ “ibimenyetso”, ndetse umwanditsi w’iki gitabo cy’ubutumwa bwiza agisoresha aya magambo: “Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwizere yuko Yesu ari Kristo Umwana w’Imana, kandi ngo nimwizera muherwa ubugingo mu izina rye” (Yohana 20:31).

 

Lessons

Amasomo ahari:

KUROBA ABANTU

Author: kinyarwandan

GUTEKEREZA KURI NOHERI

Author: kinyarwandan

GUTEKEREZA KWA GIKRISITU

Author: kinyarwandan

KWIHANA

Author: kinyarwandan

UMUGORE WO KU IRIBA

Author: kinyarwandan

NTABWO URIBUNSANGE

Author: kinyarwandan

Comments are closed.