Amateka: Abacamanza – Esiteri
Abacamanza kugeza kuri Esiteri hakomeza inkuru ya Isirayeli uhereye aho isorezwa mu gitabo cya Yosuwa. Nyuma y’urupfu rwa Yosuwa, Isirayeli yategetswe n’uruhererekane rw’Abacamanza. Iki gihe cyo mu mateka ya Isirayeli kigaragaza kugenda habaho kugomera Imana. Abana b’Isirayeli bakomeza kugenda bashishikarizwa imico itandukanye ya gipagani mu gihugu hanyuma baza gutakambira Imana ngo ibahe Umwami w’umuntu abategeke. Imana yumva uku kwifuza kwabo n’ubwo bari babanje kwanga kwemera Imana nk’umwami wabo. Umwami wa mbere ntiyitwaye neza ariko uwa kabiri n’uwa gatatu ba Isirayeli, ari bo Dawidi na Salomo, bagize ibihe byiza cyane mu mateka y’ubwami bwa Isirayeli, harimo no kubaka ingoro y’Imana y’i Yerusalemu. Nyuma y’urupfu rw’umwami Salomo, ubwami bw’Isirayeli bwagabanyijwemo ubwami bubiri, harimo Ubwami bw’Amajyaruguru n’Ubwamajyepfo. Guhera aha inkuru ya Isirayeli irangwa cyane no gucumura ku Mana kugeza aho ubwo bwami bwombi bwigaruriwe n’ubundi bwami maze abantu bagahunga. Ariko inkuru ntirangirira aho, Imana ntitererana abantu bayo ndetse ikomeza isezerano bagiranye n’ubwo abana b’Isirayeli bo atari ko babigenje. Ibitabo biheruka muri iki gice bibara inkuru y’ubudahemuka bw’Imana ku bantu ubwo bari mu buhungiro no kuza kw’abayobozi bayoboye abantu babasubiza mu gihugu Imana yari yarabasezeranyije.
Comments are closed.