Ubusizi: Yobu – Indirimbo za Salomo
Ijambo ry’Imana ririmo ibitabo bitanu by’ubusizi, bizwi nk’ “ibitabo by’ubwenge” cyangwa “ubwenge”: Yobu, Zaburi, Imigani, Umubwiriza n’Indirimbo za Salomo. Muri ibi bitabo, Imana iganiriza imitima y’abantu bayo igihe bababaye (Yobu), baramya (Zaburi), bagomba gufata ibyemezo mu buzima (Imigani), bashidikanya (Umubwiriza) n’igihe bagaragaza umubano mwiza w’abashakanye (Indirimbo za Salomo). Icyifuzo cy’Imana ni uko twahinduka uhereye imbere, ibi bitabo bivuga ku bice byihariye by’ubuzima kandi bigatanga icyerekezo cy’uburyo bwo kubaho ubuzima bukiranuka ku Mana.
Comments are closed.