Itangiriro no Kuva
Itangiriro no Kuva ni ibitabo bibiri bibanza muri Bibiliya ndetse ni bibiri mu bitabo bitanu bigize icyiswe ‘Torah’ bivuze ibitabo bitanu byanditswe na Mose. Itangiriro ritangira rivuga inkuru y’irema ndetse rikigisha ko Imana ari yo yaremye ibiriho byose. Iki gitabo kandi cyigisha ibijyanye n’uko Imana yahamagaye Aburahamu n’uburyo amahanga yose yo ku isi yagombaga kuzabonera umugisha mu bazamukomokaho. Igitabo cyo Kuva kivuga ku buretwa bw’ubwoko Imana yatoranyije (Abisirayeli) mu Egiputa n’uko Imana, ibinyujije mu mugaragu wayo Mose, yabakuye muri ubu buretwa.
Comments are closed.