Ikibwirizwa cyo ku musozi
Ikibwirizwa cyo ku musozi gifatwa nka kimwe mu bibwirizwa by’ingenzi bya Yesu ndetse nka zimwe mu nyigisho fatizo ze, zifatwa nk’ishingiro ry’imyigishirize ya Yesu. Ndetse benshi mu batari abakristo bemera ko iki kibwirizwa ari kimwe mu butumwa bw’ingenzi bwigishijwe. Birashoboka ko nta wundi murongo wo muri Bibiliya ugarukwaho kenshi ariko ukumvwa na bake nk’iki cyigisho cyo muri Matayo 5-7.
Abantu benshi bakurikiye Yesu kubera inyigisho, ibibwirizwa no gukiza abarwayi bye. Yabwirije ikibwirizwa cyo ku musozi ubwo imbaga y’abantu yari iteranye imukikije hafi y’inyanja y’i Galilaya. Yazamutse umusozi nuko ararikira bamwe mu ntumwa ze kujyana na we. Ibi byagabanyije imbaga y’abantu mu matsinda abiri: abari munsi by’umusozi, bashushanyaga ibibazo byose by’ikiremwamuntu n’abari mu mpinga y’umusozi bashakaga kumubera bimwe mu bisubizo bye by’ibyo bibazo. Yesu atangira kwigisha no gutoza abigishwa be kugira ngo bamamaze ubutumwa bwe mu mahanga yose kandi bagire imbaraga ze.
Comments are closed.