Ibibazo bikunda kubazwa

Aha hari bimwe mu bibazo bikunze kubazwa. Niba ukeneye andi makuru cyangwa ufite ikibazo cyihariye, ushobora kutuvugisha. Tuzishimira kugufasha.

Ninde wateguye imfashanyigisho?

Imfashanyigisho yanditswe mu myaka ya 1970 na za 80 n’umupasiteri w’umukristo. Verisiyo nto kurusha izindi yakosowe muri 2020 n’itsinda ry’abanyeshuri basozaga amasomo y’iyobokamana.

Iyi mfashanyigisho yaba ifitanye isano n’itorero runaka?

Gahunda y’amasomo ntishyigikira inyigisho z’itorero runaka na rimwe. Uruhare rwayo mu kwigisha Bibiliya rujyanye n’ibwirizabutumwa kandi ishingiye ku masezerano y’i Lozane (Lausanne). Ku bijyanye n’amahame yagiye aganirwaho mu rusengero, akenshi, ubushakashatsi bwirindaga kugira aho bubogamira ku bijyanye n’ayo mahame maze bukagaragaza uburyo butandukanye bushobora gusobanurwamo ndetse n’uko yakubahirizwa.

Hari impamyabumenyi itangwa nyuma yo kurangiza kwiga isomo?

Gahunda y’ibijyanye n’Impamyabumenyi irimo kwigwaho.

Hari amafaranga bisaba kugira ngo umuntu yigire kuri murandasi?

Imfashanyigisho ziri kuri uru rubuga zishobora gukopororwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda hatagamijwe kuzicuruza (kuzibyaza inyungu y’amafaranga). Turagusaba kubaha uburenganzira bw’umwanditsi kandi ukirinda guhindura imfashanyigisho mu buryo ubwo ari bwo bwose. Niba wifuza gukoresha ibikubiyemo mu buryo buhinduwe, turagusaba kuvugisha ikigo cyacu maze tukavugana uko byagenda.

Ese nshobora gukurura amasomo?

Yego. Ushobora gukurura amasomo, byaba mu buryo bw’amajwi cyangwa mu miterere ya PDF. Ushobora kubona amahuza munsi ya buri somo. Turagusaba kwirinda guhindura imfashanyigisho uretse igihe ikigo cyacu cyaba cyabiguhereye uburenganzira mu nyandiko.

Ese nshobora kuyobora itsinda ryo kwigiramo nkoresheje iyi mfashanyigisho?

Yego. Turashishikariza buri wese gukurura iyi mfashanyigisho kugira ngo ikoreshwe mu matsinda mato.

Nakoresha Bibiliya nte igihe ndimo kwiga?

Abantu benshi babaza urutonde rw’ibice n’imirongo byo muri Bibiliya bishobora gusomwa mbere ya buri somo. Iri ntabwo ari isomo ryiga Bibiliya umurongo ku wundi ndetse rimwe na rimwe igitabo cyose kivuga ku isomo rimwe. Uburyo bwiza bwo gusoma Bibiliya bujyanye na gahunda y’amasomo ni ugusoma igitabo cyo muri Bibiliya kiri kuvugwaho mu isomo ryawe mu gihe uri kwiga iryo somo. Urugero, niba uri kwiga isomo ry’ “Ibyakozwe n’intumwa-Abaroma” ryo mu Isezerano Rishya, tangira gusoma ibyo bitabo byombi uko ugenda wumva amasomo mato ari mu buryo bw’amajwi agize isomo ryose.

Nakora iki igihe ngize ibibazo bijyanye n’imikoreshereze y’urubuga?

Niba hari ikibazo uhuye na cyo ku isomo riri mu buryo bw’amajwi ritavuga, bitumenyeshe unyuze ahagenewe kutuvugisha.