Uko wabyifashisha

Amasomo yo kwiga Bibiliya

Twemera ko uburezi no kwiga iby’iyobokamana bijyana bityo bikaba ari ingenzi ku buzima bw’itorero. Ntibihagije ko abizera basobanukirwa ibiri mu masomo gusa, ngo babe abo kubyumva gusa. Nk’uko ibyanditswe byera bidusaba, tugomba “kuba abantu bagaragaza mu bikorwa ijambo ry’Imana, kuko kwishimira kuryumva byonyine ari ukwibeshya.” (Yakobo 1:22) Niba tudakoresha ndetse ngo tunakurikize ibyigishijwe, uwo muntu, Yakobo akomeza avuga, “ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa.” (Yakobo 1:23-24) Iri hame ryo kumva no gukora rihura neza n’uburyo bwa kera bwo kwigisha bugaragaza ko uburyo bwiza bwo kugira ngo umuntu agire icyo yiga neza ari uko uwo muntu ahita atangira kugikurikiza, uburyo bw’imyigishirize yo gushyira mu bikorwa inyigisho.

Akaba ari yo mpamvu, amasomo agamije kwigisha ariko akanatoza abantu, agatuma babasha gukura neza no kugira ubunarariobanye mu by’umwuka. Muri buri somo haboneka ibi bibazo bitatu byo mu gice k’isomo: “Bivuga iki?” (Isuzuma), “Bisobanuye iki?” (Ubusobanuro), na “Bisobanuye iki kuri njye?” (Ishyirwa mu bikorwa). Muri buri somo, uziga ibijyanye n’ubusobanuro bw’isomo hashingiwe ku busobanuro bw’umwimerere bw’ababwirwa.

Icyo gihe uziga kandi uburyo uko kuri gushobora gukoreshwa mu buzima bwawe. Imfashanyigisho iherekeza buri somo ifasha kwigira mu itsinda rito ry’abiga iby’iyobokamana kandi ikanashishikariza abantu gukoresha ibyo bize mu buzima busanzwe maze buri wese akabigira inshingano ze.

Noneho, reka tukwereke uko buri gikoresho muri ibi bikurikira gisobanura byisumbuyeho uburyo wakwifashisha iyi mfashanyigisho.

Wabyifashisha ute?

Amasomo mu buryo bw'amajwi:

Ibirimo bigabanyijemo amasomo. Buri somo rizaba rigizwe n’andi masomo mato avuga ku nsanganyamatsiko y’isomo ryose. Buri somo rito muri iri isomo ryose riri mu buryo bw’amajwi kandi ushobora kuribona ku buntu unyuze ku rubuga. Aya masomo mato ashobora gukurikiranirwa kuri murandasi cyangwa agakururwa kugira ngo aze gukoreshwa nyuma. Amasomo ari mu buryo bw’amajwi abera meza cyane abigira mu itsinda.

Imfashamyumvire z'abayobozi:

Iyi mfashanyigisho ikomatanyiriza hamwe imfashamyumvire (ziri mu miterere ya PDF) zikoreshwa n’abayobozi b’amatsinda mato. Kuri buri somo rito riri mu buryo bw’amajwi, hagiye hari isomo rito bijyana mu mfashamyumvire y’ubuyobozi. Igice cya mbere cya buri somo gikubiyemo izindi mfashanyigisho zigenewe umuyobozi harimo n’amabwiriza y’uburyo bwo kuyobora itsinda rito. Ibi bikurikirwa n’inshamake y’isomo rito, ibibazo byo kwigiraho bitekerezwaho, ibibazo biganirwaho ndetse n’ibibazo by’isuzumabumenyi n’ibisubizo bijyanye n’inyigisho zatanzwe mu isomo bijyanye.

Igitabo cy'uwiga:

Iyi mfashanyigisho ikomatanyiriza hamwe ibitabo by’abanyeshuri (biri mu miterere ya PDF) bikoreshwa n’abagize itsinda rito. Kuri buri somo rito riri mu buryo bw’amajwi, hagiye hari isomo rito bijyanye riri mu gitabo cy’uwiga. Harimo inshamake y’isomo n’imirongo y’ingenzi y’ibyanditswe muri Bibiliya yakoreshejwe. Ikindi, ibibazo biri mu mfashamyumvire y’umuyobozi biri no mu gitabo cy’uwiga (uretse ibisubizo).

Udutabo two kwigiramo:

Iyi mfashanyigisho itangwa nk’inyunganizi ikubiyemo andi makuru yifashishwa n’abayobozi b’amatsinda cyangwa abiga ku giti cyabo. Utu dutabo (turi mu miterere ya PDF) ntiduteguye mu mujyo umwe n’amasomo ari mu buryo bw’amajwi, icyakora amakuru arimo ni ay’agaciro kandi afite ireme ku buryo yagufasha kwiga Bibiliya. Kugira ngo udutabo two kwigiramo turusheho kugufasha ni uko wadufata nk’imfashanyigisho cyangwa inyunganizi y’isomo ryose (urugero: Itangiriro – Kuva, Ibyakozwe n’intumwa – Abaroma n’ibindi.)