URUKUNDO N’ICYO BIBILIYA IVUGA KU BUTANE BWA BURUNDU Ubumwe, ‘bombi bahinduka umubiri umwe’, ni ishingiro ry’umubano w’abashakanye, kandi urukundo ni ikimenyetso cy’ubwo bumwe. Tudafite urukundo nk’urwo Imana yakunze abantu, ntidushobora kugira ubwoko bw’urushako Imana yashakaga. Ubu bwoko bw’urukundo ntirusimburwa, ntiruvogerwa, ntirugira icyo rushingiyeho, rutera imbaraga, kandi ntirushobora kuneshwa. Tugomba kumenya ko uru rukundo rudashoboka tutabifashijwemo n’Imana. Imigambi y’Imana ni uko urushako rutagomba gusenywa kandi yanga cyane gutandukana kw’abashakanye. Ijambo ry’Imana ritwigisha kumenya kugira imipaka mu rushako yo kurinda no kurengera umubano w’abashakanye. Audio Lesson: Isomo ryihariye ku mfashamyumvire y'umuyobozi Isomo ryihariye ku gitabo cy'uwiga Share this lesson in your networks:
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.