Abalewi – Yosuwa
Abalewi kugeza kuri Yosuwa hakomeza habara inkuru y’izerera ry’Abisirayeli mu butayu. Ni igihe cy’ingenzi mu mateka ya Isirayeli kuko muri iki gihe ari ho Imana yakomeje kugaragaza abana b’Isirayeli nk’ubwoko bw’Imana. Amategeko y’Imana yahawe Abisirayeli mu butayu kimwe n’amabwiriza y’uburyo bukwiye bwo kuramya. Amwe mu mabwiriza agoye kuyumva ariko yose afite umumaro ufite icyo ushushanya kandi yatanzwe n’Imana mu rwego rwo gufasha abantu kurushaho kuyisobanukirwa kimwe n’umurimo wa Mesiya wagomba kuza.
Inkuru irangira uburetwa bw’abana b’Isirayeli bugeze ku iherezo. Binjira mu gihugu Imana yari yarabasezeranije maze bakirukana abanzi b’Imana bari bagituyemo. Habayeho uruhererekane rw’intsinzi n’intsinzwi ubwo Abisirayeli bari mu rungabangabo rwo kwiringira Imana no gutekereza ko bashoboraga kwishingikiriza imbaraga zabo n’ubwenge bwabo kugira ngo batsinde.
Comments are closed.